Mu mwaka wa 1972 Umuryango w’Abibumbye washyizeho Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ariko mu gihugu cyacu tukaba twaratangiye kuwizihiza kuva mu mwaka wa 1975.
Insanganyamatsiko zo mu myaka yashize ni izi zikurikira :
1995 : Umutegarugori n’Amahoro
1996 : Umutegarugori n’icumbi
1997 : Kungahara Munyarwandakazi
1998 : Uburenganzira bw’Umwana n’Umutegarugori
1999 : Duharanire uburere n’uburezi bw’umwana w’Umukobwa
2000 : Kurwanya ubukene, Ihohoterwa rigirirwa umwana
w’umukobwa n’umutegarugori no kurwanya icyorezo cya
SIDA
2001 : Munyarwandakazi, gira uruhare mu Nzego zifatirwamo
ibyemezo
2002 : Munyarwandakazi, garagaza uruhare rwawe mu Nkiko
Gacaca, mu Itegeko Nshinga usobanukirwe n’Amategeko
akurengera
2003 : Munyarwandakazi, jijuka witabire Itangazamakuru,
Amatora ugire uruhare mu Mahoro arambye y’Igihugu
2004 : Uruhare rw’abagabo n’abahungu mu guteza imbere
uburinganire
2005 : Isuzuma ry’ibyagezweho kuva inama ya Beijing ibaye mu
mwaka w’1995 kugeza muri 2005
2006 : Munyarwandakazi, gira uruhare mu nzego z’ibanze zo
shingiro ry’amajyambere arambye
2007 : Kurandura umuco wo kudahana icyaha cy’ihohoterwa
rikorerwa abagore
2008 : Gushyira ingufu mu iterambere ry’abagore n’abakobwa.
1995 : Umutegarugori n’Amahoro
1996 : Umutegarugori n’icumbi
1997 : Kungahara Munyarwandakazi
1998 : Uburenganzira bw’Umwana n’Umutegarugori
1999 : Duharanire uburere n’uburezi bw’umwana w’Umukobwa
2000 : Kurwanya ubukene, Ihohoterwa rigirirwa umwana
w’umukobwa n’umutegarugori no kurwanya icyorezo cya
SIDA
2001 : Munyarwandakazi, gira uruhare mu Nzego zifatirwamo
ibyemezo
2002 : Munyarwandakazi, garagaza uruhare rwawe mu Nkiko
Gacaca, mu Itegeko Nshinga usobanukirwe n’Amategeko
akurengera
2003 : Munyarwandakazi, jijuka witabire Itangazamakuru,
Amatora ugire uruhare mu Mahoro arambye y’Igihugu
2004 : Uruhare rw’abagabo n’abahungu mu guteza imbere
uburinganire
2005 : Isuzuma ry’ibyagezweho kuva inama ya Beijing ibaye mu
mwaka w’1995 kugeza muri 2005
2006 : Munyarwandakazi, gira uruhare mu nzego z’ibanze zo
shingiro ry’amajyambere arambye
2007 : Kurandura umuco wo kudahana icyaha cy’ihohoterwa
rikorerwa abagore
2008 : Gushyira ingufu mu iterambere ry’abagore n’abakobwa.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka
Uyu mwaka insanganyamatsiko ku rwego rw’isi iragira iti: “a Women and Men: United to end Violence against women/ Abagore n’abagabo, dufatanyirize hamwe kurandura ihohoterwa rikorerwa abagore”
Iyo nsanganyamatsiko yatanzwe ku rwego rw’isi, natwe twasanze mu gihugu cyacu twayigira iyacu cyane cyane ko Igihugu cyacu cyahagurukiye ku buryo bugaragara kurandura ihohoterwa rikorerwa abagore uko ryaba riteye kose.
Iyo tuvuga ihohoterwa rikorerwa abagore, ntituba twirengagije ko hari n’abagabo bahohoterwa, ariko imibare igaragaza ko abagore ari bo benshi bahohoterwa, kandi n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka niko ivuga, niyo mpamvu ihohoterwa rikorerwa abagore ariryo rishyirwaho imbaraga zidasanzwe kandi uruhare rwa buri wese rukaba rusabwa, abagore n’abagabo.
Abagore n’abagabo, nta n’umwe wigize ntibindeba, bagomba gufatana urunana bagafata ingamba zihamye zo kurandurana n’imizi ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorerwa umugore.
Twese ntituyobewe ko umuntu ari nk’undi, nta mpamvu twari dukwiye gukomeza gutsikamira umwe muri abo bantu ari we “umugore”. Nta muntu ushaka kuvuka ari umugore cyangwa ari umugabo, Imana niyo ibigena; bikaba rero bitaba intandaro yo gutsikamirwa ngo kuko umuntu ari umugore.
Ukurikije imibare itangwa na Polisi y’Igihugu mu mwaka wa 2008, usanga Uturere 6 turi ku isonga mu kugira umubare munini w’abahohotewe ari: GASABO (244), NYARUGENGE( 201), NYAGATARE(166), KICUKIRO(159) ,KAYONZA (116),NYANZA(110).
Cyakora twagira ngo dusobanure ko kuba imibare igaragara ko ari minini muri utu turere, bidasobanura ko ihohoterwa ryiyongera kurusha ahandi, ahubwo ari umusaruro w’ubukangurambaga Uturere twafashe bikaba bifasha abakorewe ihohoterwa kurimenyekanisha
Ni byiza ko buri wese yasubiza amaso inyuma kugira ngo turebe impamvu, muri utu Turere twavuzwe haruguru ari ho hari imibare myinshi, maze dufatanyirize hamwe gufata ingamba zihamye kandi zifatika, kabone n’ubwo umuti waba usharira,icya ngombwa ni uko indwara ikira.
Ntibivuze ariko ko Uturere twavuze ari two dufite ihohoterwa gusa, hose rirahari ahubwo turusheho no kurirandura burundu.
Uko uwo munsi uzizihizwa:
Nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo muri werurwe 2006, ko uburyo bwo kwizihiza umunsi w’uwa 8 werurwe byahinduka, aho kugira ngo hakorwe imyiyereko kuri stade ,kuko wasangaga abagore ari bo benshi bawitabiraga kurusha abagabo, kandi iterambere ry’umugore rireba buri wese n’abagabo barimo, hasabwe ko hajya habaho kuwizihiza aho abantu bakorera cyangwa batuye. Ibyo bikazajya bifasha kurushaho gukora ubuvugizi mu gushimangira gahunda ziteza imbere umugore ku buryo bw’umwihariko.
Ni muri urwo rwego , uyu mwaka hifujwe ko uwo munsi uzizihirizwa mu Turere twose nk’uko bisanzwe bigenda, hagatangwa ibiganiro bijyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka, hakaba hanakorwa ibikorwa bifatika, bitewe n’uko buri Karere kabiteganyije.
RWAMREC ifatanyije n`indi miryango iharanira uburenganzira bw`Umugore mu Rwanda, izakora ibikorwa bikurikira:
a) Mbere y’uwo munsi:
- Kuganira ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka , mu muganda wo kuwa 28 Gashyantare 2009
- Spot publicitaire ihamagarira abanyarwanda bose , abagore n’abagabo gufatana urunana bakarwanya ihohoterwa rikorerwa abagore
- Hatangwa ibiganiro kuri Radio na TVR bijyanye n’iyo nsanganyamatsiko
- Gutumira inzego zinyuranye kwitabira ibirori by’uwo munsi ku rwego rw’igihugu
- Kwandikira Uturere tubamenyesha insanganyamatsiko y’umwaka no kubibutsa kuwizihiza.
- Gukoresha banderoles.
b) Kuwa 8 werurwe nyirizina:
Umunsi uzaba ari ku cyumweru, ku munsi w’ikiruhuko ariko twifuzaga ko hakorwa ibi bikurikira:
- Umunsi uzizihirizwa mu Turere twose (Akarere kazagena aho umunsi uzabera ku rwego rw’Akarere cyangwa Umurenge), abayobozi bagahura n’abaturage bakabaganirira ku ngamba zo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore, ijambo rigahabwa cyane cyane abagabo ku bikorwa bateganya kuzakora bigaragaza uruhare rwabo rufatika. Hazashyirwa ingufu ku bagabo kubera ko usanga ahanini uruhare rwabo mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore rutagaragara cyane; kandi insanganyamatsiko isaba ko dufatanyiriza hamwe.
- Gutangiza ku mugaragaro za Komite zo kurwanya ihohoterwa no kurengera abana zikorera mu midugudu
- Habaho igikorwa rusange aho abagore n’abagabo bahuza imbaraga zabo mu gufasha abahohotewe (bizaterwa n’uko buri Karere kabiteganya)
- Ibirori byo ku rwego rw’igihugu bizabera mu Karere ka Nyagatare
- Drama zihamagarira abantu kurwanya ihohoterwa
- Guha umwanya munini abagabo bakagaragariza abantu icyo bazakora mu kurandura ihohoterwa rikorerwa abagore, cyane cyane ko imbaraga(commitment) zabo zikenewe . Nta cyagerwaho hatabayeho guhuza imbaraga kw’abagore n’abagabo.
c) Nyuma y’uwa 8 werurwe:
Hakomeza kubaho ibikorwa bitandukanye bigamije gukomeza guhamagarira abanyarwanda gukora ibikorwa byo kurandura ihohoterwa. Bimwe muri ibyo bikorwa ni ibi bikurikira:
- Gutabariza uwahohotewe
- Kwihutira gutabara uwahohotewe
- Gusura ingo zose zigize umudugudu mu rwego rwo kubaganiriza ku kubana neza
- Gukomeza gutanga ibiganiro hirya no hino ahabereye inama, cyangwa mu muganda
- Umudugudu washyiraho ishimwe ryahabwa abantu bashishikariza abandi kubana neza
- N’ibindi…
Aho umunsi uzizihirizwa:
Uwo munsi wizihirijwe muri kamwe mu Turere turangwamo umubare munini w’abahohotewe, hemejwe Akarere ka Nyagatare, kuko utundi turere tuba mu Mujyi wa Kigali kandi hakunda gukorerwa ubuvugizi bwinshi, Inzego zinyuranye zifuje ko imihango y’uwo munsi yakwizihirizwa hanze y’Umujyi wa Kigali mu rwego rwo gukora ubuvugizi kugira ngo ihohoterwa riranduke burundu.
Amafoto y`wo munsi:Kanda hano
0 comments:
Post a Comment